Print

Umukinnyi wa Croatia yakoze igikorwa kigayitse nyuma y’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 2769

Nikola Kalinic usanzwe akina muri AC Milan yakoze amahano ubwo Croatia yakinaga na Nigeria yanga kwinjira mu kibuga asimbuye abeshya ko arwaye umugongo kandi yarababajwe n’uko atabanje mu kibuga bituma umutoza we amwirukana mu gikombe cy’isi.

Nikola Kalinic yanze umudali w’umwanya wa kabiri Croatia yegukanye

Ubwo Croatia yageraga I Zagreb,uyu Nikola Kalinic yahamagawe n’umutoza we amusaba kuza gufata umudali we w’umwanya wa 2 kuko yari mu bakinnyi 23 bahamagawe,uyu mugabo amubwira ko atigeze akina atawukwiriye.

Kalinic yababajwe no kubanza hanze ku mukino batsinze Nigeria ibitego 2-0,bituma yanga kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri abeshya umutoza we Dalic ko arwaye umugongo kandi yari yagaragaye ari kwishyushya mbere y’umukino.

Kalinic yababajwe no kubanza ku ntebe y’abasimbura kandi ari kabuhariwe

Ubwo Kalinic yahamagarwaga ngo ajye gufata umudali we yabwiye yagize ati “Murakoze gusa sinigeze nkina mu Burusiya.”


Comments

21 July 2018

yanze agasuzuguro