Print

Hamenyekanye umukinnyi wa Real Madrid wasimbuye Cristiano Ronaldo gukundwa n’abakunzi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 4452

Nyuma yo kugenda kwa Ronaldo,imipira ya Luka Modric yahise izamura agaciro cyane ndetse iri kugurwa bikomeye nk’imitaka mu gihe cy’imvura, aho benshi mu bakunzi ba Real Madrid bahisemo kumwegurira urukundo bakundaga umucunguzi wabo Cristiano Ronaldo.

Imyenda ya Luka Modric iri kugurwa kurusha iy’abandi bakinnyi bose ba Real Madrid

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru AS cyo muri Espagne,uyu munya Croatia w’imyaka 32 yigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi ba Real Madrid kubera ukuntu yitwaye mu gikombe cy’isi bigatuma ikipe ye y’igihugu igera ku mukino wa nyuma yatsindiweho n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Modric waguzwe aturutse muri Tottenham yahigitse Karim Benzema wari washyizwe ku isokocyane n’abayobozi ba Real Madrid bashaka gucuruza imyenda ye kurusha iy’abandi.