Print

Griezmann yakoze igikorwa cyashimishije abaturage bo mu gace yavukiyemo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 3490

Ku munsi w’ejo muri aka gace ka Macon habereye ibirori by’akataraboneka ubwo Antoine Griezmann yahageraga akakirwa n’imbaga y’abantu bagera ku bihumbi 2000 yari azaniye igikombe cy’isi ngo bakirebe cyane ko benshi muri bo batari bakakibona kibegereye.

Griezmann ari kumwe n’umugore we Erika Choperenan n’umukobwa we Mia bahawe ikaze n’aba baturage bo muri Macon ndetse bari bafite ibyapa byanditseho “Merci Antoine” mu rwego rwo kumushimira ko yabereye intwari Ubufaransa.

Antoine Griezmann yatsinze igitego ndetse atanga umupira wavuyemo igitego mu bitego 4-2 batsinze Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi giherutse kurangira mu Burusiya aho yabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuri Final.

Griezmann na bagenzi be bakiriwe n’imbaga irenga ibihumbi 500 ubwo bageraga mu mujyi wa Paris bavuye mu Burusiya gitore.

Griezmann yatsinze ibitego 4 mu gikombe cy’isi gusa ntiyabashije gutorwa nk’umukinnyi w’irushanwa kuko igihembo cyahawe Luka Modric wa Croatia.