Print

Umugore we yaramutengushye none asigaye ararana n’ ingurube

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 July 2018 Yasuwe: 4478

Uyu mugabo Tsafak Georges iyi ngurube bararana amaze imyaka ine ayoroye ndetse avuga ko ifite agaciro nk’ ak’ umuryango we.

Ati Iyi ngurube ni byose kuri njye. Ni umuryango wanjye, niyo nkesha umutungo wanjye kandi umurage wanjye”

Uko imyaka ishira indi igataha niko uyu mugabo arushaho gukunda iri tungo ryo mu batindi nk’ uko Alex Kagame yayise ndetse ngo arayifuhira ari nabyo bituma ararana nayo.

Mu kwezi gushize iyi ngurube yabwaguye ibibwana 10, Tsafak agereranya n’ abana be iyi ngurube akayigereranya n’ umugore.

Kuri ubu uyu mugabo yataye urugo rwe n’ umugore ajya kubana n’ iyi ngurube.