Print

Minisitiri Mushikiwabo yeretse Perezida Nyusi uko kera basyaga amasaka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 July 2018 Yasuwe: 3280

Ubutumwa Mushikiwabo yashyize kuri Twitter bugira buti “Naherekeje Nyakubahwa umushyitsi Perezida Nyusi wa Mozambique I Nyanza ku ngoro ndangamateka mu magepfo mwereka uko abakera basyaga amasaka”}.

Ingoro y’umwami I Rukari, ni imwe mu hantu ndangamateka, ikaba iri mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, mu birometero 88 uvuye mu murwa mukuru, Kigali. Ni ingoro umwami Mutara III Rudahigwa yatuyemo kandi yubatswe mu buryo bwo hambere.

Iyi ngoro igaragaza uko aho umwami w’ u Rwanda rwo hambere yabaga hari hameze, Ni ingoro ishamaje yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk’uko yari imeze mu kinyejana cya 19. Ubu hari n’inka zifite amahembe maremare z’inyarwanda zizwi ku izina ry’Inyambo, Kuko inka nazo ziri mu by’ingenzi bigize umuco nyarwanada. Ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w’umwami Mutara III n’imva y’umugore we, umwamikazi Rozaliya Gicanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Nyusi yasoje uruzinduko rw’ iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Mu minsi itatu yamaze mu Rwanda Perezida Nyusi yasuye ibikorwa bitandukanye mu gihugu, birimo icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ikigo gishinzwe guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga (KLab), ingoro y’umwami yo mu Rukali i Nyanza n’ umupaka muto wa Rubavu ndetse anagirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Nyusi mu Rwanda ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique muri 2016, rukaba rubanjirije urwa Minisitiri w’ intebe w’ Ubuhinde na Perezida w’ Ubushinwa Xi Ping bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga 2018.