Print

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsindiye Marines FC I Rubavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 2592

Hakiri kare cyane ku munota wa 21 nibwo Rayon Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Irambona Eric.

Rayon Sports yitwaye neza muri uyu mukino gusa itenguhwa na Ismaila Diarra wakubise inkokora kapiteni wa Marines FC ku munota wa 80 bimuviramo guhabwa ikarita itukura ndetse ntabwo azagaragara mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 24 Nyakanga 2018.

Rayon Sports yishyize mu mwanya mwiza wo kugera muri ½ cy’irangiza kuko isabwa kunganya gusa bikayiha amahirwe yo kuba yazasohokera u Rwanda niramuka itwaye iki gikombe.