Print

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde utegerejwe mu Rwanda azaha Abanyarwanda inka 200

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 July 2018 Yasuwe: 859

Minisitiri w’u Buhinde Shri Narendra Modi uzagenderera u Rwanda mu cyumweru gitaha azagabira abaturage bo mu mudugudu wa Rweru inka 200.

Ikinyamakuru New Dehli cyatangaje ko izo nka azaha abatuye umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru, ari inka z’inyarwanda zitazatezwa ikibazo n’ikirere gishya.
Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe imibanire mpuzamahanga, T S Tirumurti, yavuze ko umuhango wo gutanga inka ari agace gakomeye mu rugendo rwose rwa Minisitri w’ Intebe Modi.

Yagize ati “Kugabira inka abaturage bizaba ari igikorwa cyo gushima Abanyarwanda kubera uburyo babanira neza n’Abahinde bahatuye.”

Minisitiri Modi kandi azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo arebe amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.