Print

Ibyo Didier Deschamps yavuze kuri Kylian Mbappe byatunguye benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2018 Yasuwe: 3927

Deschamps wakinanye na Thierry Henry mu gikombe cy’isi cya 1998 ndetse bakagitwara,yabwiye abanyamakuru ko ku myaka 19 ya Mbappe,afite ubuhanga burenze ubwo Thierry Henry yari afite ubwo yari afite imyaka 19 nawe.

Deschamps yavuze ko ubuhanga bwa Mbappe ku myaka 19 burusha ubwo Henry yari afite nawe ku myaka 19

Yagize ati “Thierry Henry na David Trezeguet bari bafite imyaka nk’iya Mbappe mu mwaka wa 1998 ariko ntibanganyaga ubuhanga.Mbappe yarakuze cyane.Nakinanye n’abakinnyi bakomeye ndetse narabatoje gusa Mbappe afite ubuhanga budasanzwe.Nishimira ko ari Umufaransa.

Didier Deschamps yavuze ko ubuhanga Mbappe afite ku myaka ye 19 nta kabuza azarusha ubuhanga Thierry Henry mu myaka iri imbere.

Kylian Mbappe yatsinze ibitego 4 mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya ndetse yatowe nk’umwana muto witwaye neza mu gikombe cy’isi.