Print

Zari yavuze amagambo kuri Nyina yateye abantu benshi agahinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2018 Yasuwe: 2688

Urupfu rwa Halima rwakoze cyane ku mutima Zari, bitewe n’uko hari haciyeho amezi agera kuri abiri nabwo apfushije umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wakomokaga muri Uganda.

Uyu mugore ubu umaze amezi agera muri atanu atandukanye n’umugabo we wa kabiri [Diamond Platnum] bari bamaze kubyarana kabiri, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yageneye ubutumwa nyina utakiriho, agaragaza ko ari umwamikazi usumba abandi bose, ko ntawe azamurutisha, by’umwihariko akagaragaza icyizere cyo kuzongera guhura na we.

Ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo menshi, Zari yayikurikije andi magambo agira ati :”mu rwibutso rw’urukundo rw’umukundwa mama,…. turagukunda cyane kandi n’Imana iragukunda birenzeho, umunsi umwe tuzabonana, ruhukira mu mahoro mwamikazi Halima.”

Ku wa 25 Gicurasi 2017, nibwo umugabo mukuru wa Zari, Ivan Ssemwaga yitabye Imana, ku wa 20 Nyakanga muri uwo mwaka na nyina arapfa. Aya magambo y’urukundo no kugaragaza ubutwari bw’umubyeyi we, Zari akaba yayatangaje amwibuka mu gihe hashize umwaka umwe abavuyemo.