Print

Inkuru y’ umusore wakoze ku mabuno y’ umuseriveri agakubitwa yabaye kimomo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 July 2018 Yasuwe: 2538

Amashusho yafashwe ubwo ibi byabaga yakwirakwijwe hirya no hino ku mbugankoranyambaga harimo na Youtube. Byabereye muri resitora icuruza pizza, yitwa Vinnie VanGOGO mu mujyi wa Savannah. Byatangiye ubwo uyu mukobwa Emelia Holden yarimo yandika fagitire maze umukiriya akaza akamukora ku mabuno yasaga n’ ari hanze bitewe n’ utwenda yari yambaye.

Ubwo ibi byabaga camera zicunga umutekano muri iyo resitora zafashe amashusho. Nk’ uko bigaragara muri ayo mashusho uwo mukobwa yahise asunika uwo mukiriya yitura ku meza yari inyuma ye.

Polisi ya Georgia yataye muri yombi uyu musore imukurikiranyeho icyaha cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa we avuga ko yakoze kuri ayo mabuno agira ngo uwo mukobwa amuhe inzira atambuke.