Print

Havumbuwe ibiti bitangaje byera imbuto zimeze nk’ ‘umukobwa wambaye ubusa’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2018 Yasuwe: 15022

Mu idini ry’ Ababudisite iki giti barakimenyereye bakita Nariphon cyera imbuto z’ icyatsi zifite ishusho y’ umugore muto wambaye ubusa kiba mu ishyamba rikorerwamo imigenzo y’ iri dini ryitwa ‘Himaphan’. Bivugwa ko imana y’ Abahindu b’ Ababudisite yari ifite urugo muri iryo shyamba rubamo umugore wayo ‘Vessantara’ n’ abana babiri.

Ngo ariko iyo Vessantara yajyaga gushaka ibiribwa muri iryo shyamba yahuraga n’ ibiremwa bimeze nk’ abagabo bikamutera ubwoba. Indra yaremye ibiti 12 bya Nariphon byo kujya birangaza bya biremwa byabangamiraga Vessantara yagiye mu ishyamba.

Ngo umugabo ugiye muri iryo shyamba agasoroma ruriya rubuto akarucyura mu rugo agaterana akabariro narwo asinzira amezi ane akazakanguka yaracitse intege.

Imigani yo muri Thailand ivuga ko Indra n’ umugore wayo bapfuye ariko ibyo biti bigakomeza kwera imbuto zimeze nk’ abagore. Hari amakuru avuga ko mu ngoro y’ urusengero rw’ ababudisite bo muri Bangkok hari ibiti bibiri Nariphon.


Comments

tumukunde 31 July 2018

Ibyo sibyemera