Print

Umusore yarongoye mushiki we mu bukwe bwarimo udushya twinshi bwitabiriwe n’abagabo gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2018 Yasuwe: 5529

Uyu musore na mushiki we bafite imyaka 20, bafashe uyu mwanuzro mu rwego rwo gutuma abakurambere babo batuza ntibagirire nabi umuryango wabo nkuko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya.

Abitabiriye ubukwe

Mu rwego rwo kwirinda imivumo abakurambere bahanuriye agace ka Mugai muri Kenya,uyu musore yahisemo kurongora mushiki we bakora ubukwe mu bukwe bwatumiwemo abagabo gusa.

Uretse gushyingiranwa,aba bombi bakubiswe inkoni 10 buri wese mu rwego rwo kwiyeza ndetse no kwirinda ko imivumo yabagumaho aho bavuze ko ari mu rwego rwo guhagarika ko ubukwe nkubu bwazongera kubaho.

Umwe mu bantu bakuze bari muri uyu muhango, yavuze ko iyo uyu mukobwa n’uyu muhungu badashakana batari kuzagira umuryango kuko buri wese yari kuzajya abyara abana bagapfa.

Muri ubu bukwe babaze ikimasa barangije bagikuramo amara,ibiyarimo babiminjira kuri uyu mugore n’umugabo mu rwego rwo kubarinda imivumo ikomeye ndetse muri ubu bukwe ntacyo abageni bari bemerewe kuvuga.