Print

Umugore w’ imyaka 24 ari mu nkiko ashinjwa guca intege igitsina cy’ umugabo we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 July 2018 Yasuwe: 3769

Uyu mugabo ngo iyo agiye kumugore we wa mbere igitsina cye nticyeguka. Nubwo igihugu cya Zimbabwe kitemera amarozi, urukiko rwabwiwe ko muri 2016 uyu mugore Shri yabwiye umugabo we ko azamuzinga yajya ajya kwegera umugore we wa mbere akisha akibura yabivugaga kenshi mu rurimi rw’ iwabo ati “Ndakakusunga"

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko uyu mugabo azakorerwa ibizami byo kwa muganga kugira ngo harebwe ibibazo igitsina cye gifite.
Uyu mugabo Magarira yabwiye urukiko ko umugore we Shiri ko yamubwiraga ko agiye kwiharira ububasha bwose ku gitsina cya Magarira.