Print

Harmonize yavuze ku mubano we na Huddah bivugwa ko baryamanye mu ibanga

Yanditwe na: Muhire Jason 28 July 2018 Yasuwe: 2180

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Harmonize warufite ibitaramo bitandukanye mu bihugu bitandukanye avuzweho kugira umubano wihariye na bamwe mu bakobwa ndetse bigacyekwa ko banaryamanye , kuri uyu munsi ubwo Harmonize yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko Atari ukuri ahubwo ko iyo umuntu amaze kuba umusitari avugwaho byinshi.

Yagize ati “ Ayo makuru siyo kubera ko iyo umuntu amaze kuba umusitari avugwaho ibikorwa byinshi bitandukanye kandi bimusebya.“

Abajijwe amakuru yuko yaba yararyamanye n’umunyamidelikazi Huddah yasubije ko ataribyo gusa ko ari inshuti nawe bisanzwe.

Yaboneyeho n’umwanya wo kubwira umukunzi we Sarah ko agomba kwihanganira amakuru mabi amuvugwaho kuko amwe muriyo aba yuzuyemo ibinyoma.