Print

Abagabo banyoye inzoga nyinshi bakunda kureba ikibuno n’amabere by’abagore [ Ubushakashatsi ]

Yanditwe na: Muhire Jason 28 July 2018 Yasuwe: 3536

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Nebraska, ryashakaga kureba imitekerereze abagabo banyoye inzoga bagira ku gitsina gore ndetse by’umwihariko icyo bakunda kubarebaho.

Nk’uko Top Santé yabyanditse, kugira ngo bagere kuri ubwo bushakashatsi, bafashe abagabo 49 bari hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 27 bamaze kunywa inzoga nyinshi abandi banyoye nke, babahereza amafoto agaragaramo abagabo n’abagore.

Bifashishije ikoranabuhanga rigenzura neza icyo umuntu areba ryitwa ‘eyes tracking’, basanze abanyoye inzoga nyinshi bataritaga ku isura y’umuntu ugaragara ku ifoto ko ahubwo batindaga mu kureba igituza ndetse n’imiterere y’ikibuno by’abagore igihe babaga bakunze ifoto.

Abashakashatsi babonye ko igihe umugabo yanyoye inzoga nyinshi bituma afata umugore nk’igikoresho mu mibonano mpuzabitsina.

Bavuze ko ibyavuye mu nyigo yabo byakomeza gutangwaho ibitekerezo kuko usanga iyo habayeho gukora imibonano mpuzabitsina umwe yanyoye inzoga, mugenzi we amera nk’ufashwe ku ngufu.