Print

Mourinho yongeye kwibasira ubuyobozi bwa Manchetser United bwanze kumugurira abakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2018 Yasuwe: 1443

Mourinho yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kurangiza shampiyona y’umwaka ushize yahise ahereza umuyobozi we Ed Woodward urutonde rw’abakinnyi 5 yifuza ko bazavamo umwe wamufasha mu bwugarizi ariko amaso yaheze mu kirere.

Liverpool yanyagiye Manchester United bitera ubwoba Mourinho

Yagize ati “Ndifuza kubona abakinnyi bashya 2,gusa ndabona 2 bitashoboka nibagerageze banzanire umwe nkeneye cyane.Natanze urutonde rw’abakinnyi nkeneye mu mezi ashize ariko ndifuza ko banzanira umukinnyi umwe mu bo nifuje.”

Mourinho waraye wandagarijwe muri USA na Liverpool,yabwiye abafana ba Manchester United ko ikipe ifite ibibazo bikomeye shampiyona nitangira abakinnyi be bataragaruka mu ikipe bavuye mu biruhuko by’igikombe cy’isi.

Manchester United imaze kugura abakinnyi 3 gusa barimo Fred,Diogo Dalot n’umunyezamu witwa Grant wazanywe kugira ngo yunganire De Gea.