Print

Usengimana Faustin yerekeje mu ikipe yo hanze y’u Rwanda atabimenyesheje Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 1496

Usengimana wagarutse muri Rayon Sports amaze imyaka 2 yarabuze umwanya wo gukina muri APR FC,yerekeje muri Qatar atabanje kubibwira ubuyobozi bwa RayonSports nubwo yari yararangije amasezerano.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, uyu myugariro yanze kujyana na Rayon Sports muri Algeria mu mukino wa 4 wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup yaraye inganyije na USM Alger igitego 1-1 mu ijoro ryakeye,afite gahunda yo kwerekeza muri Qatar aho yagiye adasezeye ubuyobozi atanabugejejeho gahunda ze.

Usengimana Faustin werekeje muri Qatar mu ikipe tutaramenya izina, abimburiye abandi bakinnyi barimo kapiteni Kwizera Pierrot, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bose bashobora gusohoka muri Rayon Sports uyu mwaka.