Print

AGASHYA:Umugore w’imyaka 38 afite abana 44 yabyaranye n’umugabo umwe bashakanye mu mwaka wa 1993 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2018 Yasuwe: 6955

Uyu mugore wakwirakwiye mu bitangazamakuru byose byo ku isi,yavuze ko mu bana 44 amaze kubyara 6 aribo bapfuye abandi abafite.

Mariam yabyaye abana 4 inshuro 3,abyara abana 3 inshuro 4,abyara impanga inshuro 6 ndetse abyara umwana umwe inshuro 8.

Mariam yatangaje benshi ku isi kuko yashatse akiri muto ku myaka 12 bitewe na mukase wamuroze inshuro nyinshi ashaka kumuhitana biba ngombwa ko yishakira umugabo wo kumurinda ibibazo.

Mariam yavuze ko mukase yashyize ibirahuri yari yamenaguye mu biryo kugira ngo abirye bimwice, ku bw’amahirwe ntiyagera mu rugo umunsi uyu mugore yari yabimuteze gusa barumuna be 4 byarabishe nyuma yo kubirya.

Mariam yashakanye n’umusaza w’imyaka 40 afite imyaka 12 mu mwaka wa 1993 none nyuma y’imyaka 25 bafitanye abana 44.

Agize abana 18 yashatse kwifungisha kugira ngo atazongera kubyara,muganga amubwira ko nyababyeyi ye ari nini ku buryo aramutse yifungishije byamuviramo urupfu,ahitamo gukomeza kubyara.

Ikibabaje n’uko umugabo babyaranye aba bana bose yamutaye, ubu arera aba bana bose ari wenyine afatanyije na mushiki wabo mukuru,kuko uwakabareze yagiye kwishakira abandi bagore.


Comments

1 August 2018

Ahubwo wowe kora math nez kuko birahura pe gusa leta imurwaneh


1 August 2018

Ntabwo ubaze inshuro muvuga yabyaye ugateranya Abana 44 bageraho mujye mubanza musome neza ibyo mutangaza,


SINDAYIHEBURA Léonidas 31 July 2018

Ahubwo Leta nirabe ukuntu yomufasha kuko ntivyoroshe