Print

Abahatanira intebe ya Perezida wa Zimbabwe hari babiri bizeye kuyitsindira

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2018 Yasuwe: 1156

Aya matora yitabiriwe n’ abanyagihugu benshi. Impamvu ngo ni uko ariyo matora ya mbere abaye atarimo Robert Mugabe mu bahatana.

Emmerson Mnangagwa usanzwe ari Perezida w’ inzibacyuho avuga ko yamaze kubona "inkuru zihumuriza " ariko utavuga rumwe na Leta Nelson Chamisa nawe yavuze ko ishyaka rye "ryatsinze cyane."

Igihugu cya Zimbabwe cyagize amatora y’umukuru w’igihugu, nay’ inteko inshingamategeko abera rimwe n’ abajyanama mu nzego z’ ibanze.

Amatora yo kuri uyu wa Mbere ni aya mbere kuva umukuru w’igihugu yari amaze igihe kirekire ku butegetsi abuvanyweko ku ngubu. Aya matora yitabiriwe ku kigero cya 75%.

Biteganyijwe ko amajwi y’ abasore n’ inkumi ari yo aza gusobanura ibintu kuko igice cy’abanya- Zimbabwe bagera ku miliyoni 5.6 biyandikishije mu matora bafite munsi y’imyaka 35, bivuze ko bavutse Robert Mugabe ari Perezida.

Indorerezi z’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi n’ izo muri Amerika zemerewe gukurikirana aya matora ngo zimenye ntiba atabogamye, ibi byaheruka mu myaka 16 ishize kuko Mugabe yari yaraziyamye.

Umukuru wa Komisiyo y’ amatora muri Zimbabwe (ZEC) Priscilla Chigumba yavuze ko yanejejwe n’uko nta buriganya bwabaye muri aya matora.

Ngo amatora yagiye araba mbere yagiye arangwa n’ubujura n’iterabwoba.

Biteganyijwe ko bitarenze ejo ku wa Gatatu ZEC izaba yashyize ahagaragara ibyavuye muri aya matora. Chigumba yavuze ko yizeye ko icyo gikorwa gishobora gukorwa mbere y’icyo gihe.

Abakurikiranira hafi aya matora bavuga ko Mnangagwa wa Zanu-PF na Chamisa wa MDC Alliance begeranye cyane mu majwi.

Abo banyapolitiki babiri bari ni bamwe mu bakandida 23 bahaniye kwicara muri Perezidansi ya Zimbabwe. Uyu munsi bombi babinyujije kuri Twitter batangaje ko batsinze amatora. Aba bombi ni ubwa mbere bahatanye mu matora ya Perezida w’ igihugu.