Print

Agashya! Pasiteri yakubitiwe mu muhanda rwagati n’umusazi yaragiye gukuramo imyuka mibi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 1 August 2018 Yasuwe: 3583

Pasiteri wigaruriye imitima y’abantu bitewe no gukora ibitangaza muri Nigeria , yakubiswe by’intangarugero n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe , amukura mu rusengero amugeza hanze kugeza ubwo akizwa n’abakirisitu bigenderaga.

Uyu murwayi bari bamuzanye ngo asengerwe na pasiteri amukuremo ubwo burwayi , ariko siko byaje kumera , bitewe nuko umugabo agikorwaho na pasiteri yahise yuzura umujinya w’umuranduranzuzi akamusingira ariko amukubita ingumi n’inshyi, bakamumukiza yenda kumugira intere.

Nubwo ikinyamakuru naija dukesha iyi nkuru kitatangaje amazina y’uyu mugabo , ngo yakubise pasiteri ukora ibitangaza imigeri , bituma abandi bari bazanywe ngo basengerwe birukanwemo imyuka mibi , bose basubizwayo badasengewe.