Print

Rayon Sports yatangaje amafaranga yahawe kuri Diarra n’ingamba bafite mu gushaka abakinnyi bashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2018 Yasuwe: 4140

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo iyi kipe yasesekaraga mu Rwanda ivuye muri Algeria nyuma yo kubura indege ko CA Bordj Bou Arréridj yishyuye ibihumbi 30 by’amadorali ya Amerika ndetse batagiye kubika aya mafaranga bagiye kuyashora ku isoko bakazana abandi bakomoka hanze y’ u Rwanda.

Diarra yagarutse mu Rwanda gufata ibye akerekeza muri Algeria

Itangishaka yavuze ko bitewe n’uko ikipe yatakaje abakinnyi benshi uyu mwaka, bashaka kujya ku isoko bakongera kugura abandi by’umwihariko abanyamahanga bashoboye ku buryo bazaziba icyuho cy’abagiye.

Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi benshi barimo rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala wagiye muri Afurika y’Epfo, Nahimana Shassir wagiye muri Oman, Ndayishimiye Eric Bakame wirukanywe kubera imyitwarire, Kwizera Pierrot wamaze kwemeza ko atazongera kuyikinira, Usengimana Faustin wagiye muri Qatar n’abandi bari ku muryango usohoka barimo Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabel.

Itangishaka yavuze ko ku mafaranga Rayon Sports yagurishije Diarra hari andi ibihumbi bitanu by’amadolari CA Bordj Bou Arréridj izabishyura nyuma.


Comments

naphtali 4 August 2018

Urugendo rwiza diara