Print

Umukobwa wari wambaye utwenda dukurura abagabo yirukanwe nabi mu isoko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2018 Yasuwe: 6198

Uyu mukobwa winjiye mu isoko agiye guhaha,yatunguwe nokurisohorwamo nabi n’ushinzwe umuteno wamubwiye ko imyambarire ye idakwiriye.

Gibson yavuze ko ushinzwe umutekano yamusohoye mu isoko amubwira ko imyambarire ye ishobora kubangamira abaguzi b’abagabo ndetse atamwemerera ko yinjira.

Uyu mukobwa yabwiye Dailymail ko yumvise akozwe n’isoni ndetse abangamiwe kuko ntiyumva ukuntu yangiwe kwinjira mu isoko kandi imyambarire ye yarabonaga ikwiriye.

Yagize ati “Numvise nsebye cyane mvugishije ukuri.nari nabyutse nishimye niko gufata umwanzuro wo kwerekeza ku isoko.Ntabwo bari bakwiriye kunsohora nabi.Siniyumvisha ko abagabo bakuze bananirwa kwihangana baramutse babonye umukobwa wambaye imyenda ibakurura.”

Uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga uko yari yambaye,avuga ko bitari bibi cyane ku buryo yari gusohorwa mu isoko ndetse yemeza ko abagabo bakuze bazi kwifata batarangarira abakobwa ku buryo byababuza gukora icyabazinduye.


Comments

Shema Landri 5 August 2018

Ark uyumwana ntago yambaye nabi pe. Keretse wenda iyo kaza kuba ari akajipo kareshya kuriya, nibwo wenda byagaragara nabi yunamye. Ark ubundi ndabona ntacyo bitwaye.


Freddy 4 August 2018

ko mbona uwo mukobwa ya ri yikwije!


Nina 4 August 2018

Ariko nanjye iki kintu cyaranyobeye. Abagabo nta bwenge bagira?? No kuba habaho imvugo ngo "gukurura/gushotora abagabo" ukaba yarafashe ni ikibazo. None se koko nibyo abagabo ntibashobora kwifata?? Nta control bagira?? niba ari ko bimeze cyaba ari ikibazo gikomeye.