Print

Inyoni yagonze indege iyibuza gukomeza urugendo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 August 2018 Yasuwe: 2773

Umuvugizi w’ iyi sosiyete yatangaje ko iyi ndege nyuma yo kugongwa n’ iyi nyoni yangiritse muri moteri.

Iyi ndege yabanje kuzenguruka mu kirere mbere y’ uko igwa kuko bitari biyoroheye guhita yongera kugwa ku kibuga.

Umuvugizi wa Brussels Airlines yavuze ko bibaho kenshi indege ikagongwa n’ inyoni. Abakora mu bijyanye n’ ingendo z’ indege bavuga ko umuntu cyangwa ikintu cyayigonze kuko inzira indege iba irimo kunyuramo nta kindi kintu kiba cyemerewe kuyinyuramo.

Iyi ndege yari ihagurutse mu Bubiligi igiye muri Espagne ahitwa Las Palmas. Abagenzi 147 bari muri iyi ndege ntabwo babashije kugera aho bari bagiye kuri uyu wa Gatandatu cyokora bijejwe ko ejo ku Cyumweru bazagerayo.