Print

Abubatse Ikigo Nderabuzima cya Mwendo muri Ruhango bamaze imyaka 6 batarahembwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 459

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya ni ukuvuga nyuma y’ imyaka itandatu, iki kigo nderabuzima kimaze gitanga serivise ngo abacyubatse bakorera Entreprise yitwa UPC ihagarariwe n’ uwitwa ABIZEYE Elysee hari amafaranga batarahabwa.

Aba bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zinyuranye zirimo urw’ akarere ndetse n’ urw’ intara ariko ngo biba iby’ ubusa.
Kuba amwe mu mafaranga abubatse ikigo nderabuzima cya Mwendo amaze igihe kingana gutya atarabageraho, ngo byatumye hari abacika mu ngo zabo, kwitwa ba Bihemu n’ ibindi.

Abizeye Elysée wubakishije iki kigo nderabuzima cya Mwendo yatangarije TV1.rw ko nta muntu n’ umwe mu bo yakoresheje afitiye ideni kuko ngo mbere y’ uko akarere ka Ruhango kamwishyura kamusabye kubanza kwishyura abo yakoresheje arabikora.

Urutonde rugaragaza ko abishyuza Rwiyemezamirimo wubatse ikigo nderabuzima cya Mwendo babarirwa muri 40 bakaba bamwishyuza amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 9.

Icyakora bavuga ko hari amakuru bajya bumva avuga ko yagiye abanjonjoramo bamwe ahereye ku bo akeka ko bashoboye kwikorera ubuvugizi akabishyura.