Print

Umushyushyarugamba Tino yagaragaye ari gusomana n’abakobwa batatu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 6 August 2018 Yasuwe: 1621

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 3 Kanama 2018. Nibwo umuhanzi Auddy Kelly yakoze igitaramo cyo kwishimira Imyaka 5 itanu iishze itsinda ry’abafana be ryitwa El Familia rishinzwe igitaramo cyabereye ahazwi nka Ambassadors Park i Gikondo.

Ahagana ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri abenshi mu batumirwa biganjemo abagize El Familia mu myambaro itukuru ku bakobwa ndetse n’iy’umukara ku bagabo nibwo batangiye kugera ahagberaga igitaramo aho batambukaga bagafata ifoto y’ urwibutso ku itapi itukuru ndetse bagahita bahabwa ibyicaro .

Ahagana saa 7:00 nibwo Umushyushya rugamba Cedric Uzwi cyane kuri Radio Contact Fm yatangije igitaramo maze ahamagara umuhanzikazi Alyn Sano maze mw’ijwi ryuzuye ubuhanga aririmbira abari aho mu gihe cy’iminota mike kuko yagombaga kujya gutaramira ahandi yari yatumiwe .

Nyuma ya Alyn Sano hakurikiyeho umuhanzi Jules Sentore nkuko bisanzwe akora umuziki w’imbona nkubone yaririmbiye abari aho barashima mu ndirimbo ze zikunzwe maze bamwe barizihirwa batangiye kubyina.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye nabo bahawe umwanya baririmbira abari aho abo bahanzi barimo Mc Tino , Aline Gahongayire , Peace , Yemba Voice Andy Bumuntu ndetse n’abandi batandukanye bagaragaje ko bakunda Auddy Kelly ndetse banamushyigikiye .

Umushyitsi mukuru yashimiye buri umwe waje kwifatanya nawe ndetse ashimira El Familia yizihije imyaka itanu ibayeho aho basangiye umugati uko bari aho bose ndetse bafata n’ifoto y’ urwibutso bose uko bari aho ndetse baririmbira hamwe indirimbo itaka ubwiza bw’ u Rwanda.
REBA AMAFOTO: