Print

Willian yibasiriye Antonio Conte uherutse kwirukanwa muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2018 Yasuwe: 1277

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ESPN,Willian yavuze ko Conte yari agoranye ndetse inshuro nyinshi yafataga ibyemezo bitumvikana birimo kumwicaza ku ntebe y’abasimbura kandi yitwaye neza.

Willian ntiyishimiye uko Antonio Conte yamukinishaga

Yagize ati “Antonio Conte yari umutoza wanjye ariko byari bigoranye gukora nawe.Wabaga uri gukina neza, akagushyira hanze.Inshuro ebyiri zose nasohotse mu kibuga ntishimye mpitamo kwigira mu rwambariro.Byari bigoye cyane gukorana nawe gusa ndifuza ko Sarri ataba nkawe.”

Willian yabuze umwanya uhagije wo gukina mu mwaka w’imikino ushize kandi buri mukunzi wa ruhago abona ko arusha abakinnyi babanje mu kibuga byateje urujijo cyane.

Inshuro nyinshi Willian yinjiraga mu kibuga asimbuye ariko agakora ikinyuranyo byatumye bibaza impamvu Conte amwicaza agakinisha Tiemoue Bakayoko utaragize icyo amufasha.

Willian yatangaje ko ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko yifuza gusohoka muri Chelsea akerekeza muri Manchester United na FC Barcelona zimwifuza,aho yemeje ko yifuza kuguma mu ikipe ya Chelsea.