Print

Ubushakashatsi bwagaragaje ibyago bikomeye abakunda gusinzira amasaha menshi bahura nabyo batazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2018 Yasuwe: 1352

Keele University yatangaje ko mu bushakashatsi bamaze iminsi bakora,babonye ko kumara amasaha arenga 8 uryamye bitera uburwayi bwinshi ndetse by’umwihariko bituma abantu bapfa bakiri bato.

Abantu bakunze gusinzira amasaha arenga 8 bakunze gupfa bakiri bato

Kuryama ugasinzira amasaha arenga umunani,biteza ikibazo cyo gusinzira imburagihe ndetse bigatera ibibazo byo guhumeka.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Manchester,iya Leeds ndetse n’iya East Anglia bemeje ko abantu basinzira amasaha arenga 8 ku munsi baba bafite amahirwe menshi yo kurwara indwara y’umutima ku kigero cya 44 ku ijana.

Umushakashatsi witwa Dr Chun Shing Kwok yabwiye The Mirror ko ubushakashatsi bwabo babukoze babwitondeye ndetse gusinzira amasaha menshi bitera indwara y’umutima.