Print

Umugore yavuze ukuntu igitsina cye cyangiritse kubera gukoresha akamashini gafasha gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2018 Yasuwe: 5106

Uyu Nadia Bokody yavuze ko akimara gutandukana n’umugabo we yahise avuga ko atazongera gushaka umugabo vuba niko kugura akamashini kifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gacomekwa ku muriro kagakirigita igitsina (Rabbit vibrator).
Nadia yabaswe nako kugeza ubwo agakoresha inshuro zirenga 12 buri munsi bituma kangiza igitsina cye kiracika ku ruhande.

Nadia Bokody wangiritse igitsina kubera gukoresha akamashini yikinisha

Uyu mugore yahamagaye abanyamakuru babwira ko impamvu yifuza ko aya makuru ajya hanze ari ukugira ngo ababaswe n’aka kamashini babicikeho kuko kazangiza ibitsina byabo.

Yagize ati “Nari maze igihe ndakora imibonano mpuzabitsina nibwo nigiriye inama yo kugura akamashini (Vibrator).Sinifuzaga undi mugabo niyo mpamvu nashatse kwikiza irari ry’ibitsina.Nize uburyo bwo kugakoresha,karambata bikomeye byatumye ngenda nongera imbaraga zako iyo nabaga ndi kugakoresha.

Maze igihe ngakoresha natangiye kumva uburibwe.Nagiye kwa muganga kwivuza,bambwira ko igitsina cyanjye cyangiritse ndetse ngomba kureka gukoresha aka kamashini.

Aka kamashini kasigiye uburwayi bw’igitsina uyu mugore,byatumye abwira abandi bagore kutazagwa mu ruzi barwita ikiziba.