Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bateje umubyigano mu mujyi wa Milan [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2018 Yasuwe: 4713

Ronaldo na Georgina bari bafatanye agatoki ku kandi ubwo banyuraga mu mujyi wa Milan bagiye guhaha,maze bakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi bashakaga kubafotora ndetse n’abifuzaga gusuhuza iki cyamamare giherutse kwerekeza mu ikipe ya Juventus.

Abasore,abagore n’abana bahurujwe no kureba iki gihangange ndetse bamwe basakuje bavuga izina ryacyo biteza umubyigano muri uyu mujyi wa Milan.

Cristiano Ronaldo amaze iminsi mu myitozo ikarishye yo kwitegura gutangira Serie A aho azakinira Juventus umukino wa mbere basuye ikipe ya Chievo Verona.

Ronaldo w’imyaka 33 yitezwe na benshi mu bafana ba Juventus kuko bifuza ko yabafasha kwegukana UEFA Champions League y’umwaka utaha cyane ko Old Lady iyiheruka mu mwaka wa 1996.

Umukino wa Juventus na Chievo uteganyijwe ku wa 18 Kanama 2018 uzaca live kuri Facebook aho kubera iki cyamamare umukino umwe wa Serie A iuajya werekanwa Live kuri Facebook.




Comments

Mazina 7 August 2018

Ibi babyita "kurya ubuzima".Ariko bene ibi byo kubana n’umugore ugamije kwishimisha kandi mutarateye igikumwe,bibabaza imana.RONALDO amaze kubyara abana 4 ku bagore batandukanye.Muribuka umurusiya-kazi bamaranye imyaka 4 hanyuma akamuta agafata uyu bari kumwe.N’abandi benshi baryamanye.Nubwo millions nyinshi z’abantu bishimisha mu busambanyi,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,nukugira ubwenge buke.