Print

Icyamamare mu gusiganwa ku maguru muri Kenya cyitabye Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2018 Yasuwe: 1617

Uyu musore wegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi yabereye Beijing muri 2015 ( 2015 IAAF World Championships in Beijing),yakoze impanuka muri iki gitondo ubwo yari agarutse mu gace avukamo avuye mu marushanwa yo ku rwego rwa Afrika yari yitabiriye muri Nigeria.

Bett ari kumwe na perezida Kenyatta

Umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Nandi uyu musore yapfiriyemo witwa Patrick Wambani,yabwiye abanyamakuru ko imodoka uyu musore yari atwaye yataye umuhanda igwa mu miyoboro y’amazi yo hafi yawo byatumye uyu musore ahasiga ubuzima ndetse biteguye gushyikiriza umurambo abagize umuryango we.

Muri iyi mikino y’isi yo mu mwaka wa 2015, Bett yakoze amateka yo kuba umunya Kenya wa mbere utwaye umudali wa zahabu mu mikino yo ku rwego rwo ku isi mu kwiruka ku ntera ngufi, cyane ko abandi banya Kenya bakunze gutwara imidali mu gusiganwa ku ntera ndende.

Bett yatangiye kwigaragaza ko ari kabuhariwe mu gusiganwa mu mwaka wa 2011 muri shampiyona ya Kenya ubwo yanikiraga abo bari bahanganye bituma ahabwa umwanya mu ikipe ya Kenya yagombaga kwitabira imikino ya 2014 Commonwealth Games,nubwo atabashije kwitwara neza.

Muri uwo mwaka mu mikino nyafurika ya 400m Hurdles yabereye Marrakesh muri Morocco,Bett na bagenzi babashije gufasha Kenya kwegukana imidali ya Bronze muri 400m hurdles na 4x400m relay.

Bett yitwaye neza I Beijing mu mwaka wa 2015 atwara umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi mu gusiganwa 400m hurdles gusa ntiyabashije kwitwara neza mu mikino olimpike 2016 yabereye muri Brazil kuko yaviriyemo mu ijonjora rya mbere.

Nicholas Bett yari umukinnyi wari uhanzwe amaso na benshi mu mikino y’isi no mu mikino Olimpike kubera ubuhanga yari afite,ariko ntagihumeka umwuka w’abazima kuko apfuye akiri muto ku myaka 28 gusa.




Comments

Louis 8 August 2018

Urakoze cyane Mazina,hari benshi ibi bifashije.


Mazina 8 August 2018

Inkuru ibabaje cyane.Yari akiri muto.Birababaje kandi twihanganishije ababyeyi.Ariko nk’umukristu,nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye urupfu,nkurikije uko Bible ivuga.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Muli 1 Abakorinto 15:6,havuga ko upfuye aba ameze nk’usinziriye.None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko abenshi bigisha. Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).