Print

Zimbabwe: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2018 Yasuwe: 991

Polisi yari yasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, imushinja gutangaza "binyuranyije n’amategeko" Nelson Chamisa nk’uwatsinze amatora ya perezida yabaye ku wa mbere ushize.

BBC yatangaje ko Biti anashinjwa ibikorwa by’urugomo byabaye ubwo abashyigikiye ishyaka MDC bakozanyagaho na polisi hashize iminsi ibiri amatora abaye, abantu batandatu bakahasiga ubuzima.

Nqobizitha Mlilo, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Biti yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira yerekeza mu gihugu gituranyi cya Zambia gushakayo ubuhungiro.

Mu mwaka wa 2008, Bwana Biti yabaye Minisitiri w’imari muri leta y’ubumwe yashyizweho nyuma y’amatora ya perezida ataravuzweho rumwe. Ashimirwa kuba yarafashije mu kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe bwari bumaze imyaka burangwa n’ifaranga ryataye agaciro bikomeye.

Amatora ya perezida aheruka yatsinzwe na Emmerson Mnangagwa, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yabayemo uburiganya.