Print

Hellmann Julian yongeye kwegukana agace muri Tour du Rwanda,Mugisha abyitwaramo neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 1446

Ikipe ya Team Embrace the World igaragaje ko ari ikipe ikomeye cyane kuko yongeye gutwara agace muri Tour du Rwanda ku nshuro ya 3 yikurikiranya, cyane ko kuva ku gace ka 3 nta yindi kipe iratsinda.

Hellmann yegukanye agace ka kabiri muri Tour du Rwanda 2018

Helmann Julian wari wegukanye agace kavaga Huye kerekeza I Musanze,yongeye gutsinda ak’uyu munsi nyuma yo gusatira gukomeye kwagiye kubaho.

Aka gace k’uyu munsi kari mu tugufi tuzakinwa muri Tour du Rwanda,kahiriye abakinnyi b’u Rwanda kuko Mugisha Samuel yarangije ku mwanya wa 7 asizwe isegonda rimwe na Hellmann Julian watwaye aka gace gusa Mugisha yemeje ko bitari byoroshye kuko bahuye no gusatira gukomeye,bagenzi be bakamufasha kwitwara neza.

Umunya Ethiopia Hailemichael Mulu akomeje kwigwizaho amanota yo kuzamuka kuko amanota y’umusozi wa kabiri w’uyu munsi yayegukanye.

Mugisha Samuel aracyafite umwenda w’umuhondo

Mugisha Samuel aracyari ku mwanya wa 1 ku rutonde rusange aho akirusha amasegonda 21 Uwizeye Jean Claude wa kabiri na Hailemichael Mulu wa 3.

Kugeza kuri aka gace ka 5 abakinnyi bo kwitondera kuri Mugisha Samuel ni Lozano Riba David wa Team Novo Nordisk uri ku mwanya wa 4 na Hailemichael Mulu wa 3.