Print

Umutoza wa Chelsea yatangaje amagambo yateye ubwoba abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2018 Yasuwe: 2056

Sarri uratangira akazi ke uyu munsi acakirana na Huddersfield yabwiye abanyamakuru ko bizamusaba amezi arenga 2 kugira ngo abe yamaze gushyira ku murongo ikipe ye ndetse atiteze ko azatsina mu mikino ye ya mbere ya Premier League.

Yagize ati “Ndakeka ko igice cya kabiri cya shampiyona kizaba ari cyiza kuko niho tuzabona amanota menshi gusa mu mikino ibanza niteguye ko nzahura n’ibibazo.Kugeza ubu ntiturajya mu bihe byacu byiza,twakoze imyiteguro ariko ntitwabasha kujya ku rwego rwo hejuru.

Sarri yavuze ko abakinnyi be badafite umuvuduko yifuza ariko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakine uko yifuza ndetse babone ibitego byinshi dore ko mu myiteguro ntabyo batsinze.

Umutoza Sarri yageze muri Chelsea atinze kubera ko iyi kipe yatinze kwirukana Antonio Conte yasimbuye byatumye igihe cyo kwigisha abakinnyi ibijyanye n’imikinire ye kimubana gito.