Print

Umugabo ukora indege zapfuye yibye indege biragira bitamugendekeye neza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 August 2018 Yasuwe: 2270

Abategetsi bavuze ko ku wa Gatanu nijoro uyu mugabo "yagurukije indege nta ruhushya ahawe" bigatuma ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Seattle-Tacoma gifungwa.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa F15 zahise zikurikira iyo ndege yari yibwe, iza gusandarira ahitwa Puget Sound. Byibazwa ko uyu mugabo atarokotse.

Paul Pastor, umutegetsi wo muri aka gace yavuze ko iki "atari igikorwa cy’iterabwoba." Yongeyeho ko uyu mugabo yari asanzwe atuye aho akaba yari afite imyaka 29 y’amavuko.
Nyuma yaho, nkuko byatangajwe na televiziyo ABC7, uyu mutegetsi yabwiye abanyamakuru ko bisa nkaho cyari "igikorwa cyo kwishimisha byarangiye kigenze nabi cyane".

Abategetsi bavuze ko indege ebyiri z’intambara zari zakurikiye iyi ndege yibwe nta n’imwe yagize uruhare mu gusandara kwayo ku kirwa cya Ketron, nyuma y’igihe kingana hafi n’isaha imwe ziyikurikiye.

Yasandariye ku birometero 48 mu majyepfo y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Seattle.