Print

Umwana w’ imyaka 4 na nyina bafungiwe I Dubai kubera ikirahure cya divayi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 August 2018 Yasuwe: 2615

Tariki 13 Nyakanga nibwo uyu Mwongerezakazi w’ inzobere mu kuvura amenyo yahawe ikirahuri cya divayi n’ umukozi wa Emirates Ailines ku buntu.

Ageze I Dubai bamubwiye ko Visa ye ituzuye nyamara ngo si ubwa mbere yari ayikoresheje ajya I Dubai kandi ntabwo yari yakarangije igihe.

Uyu mugore yabwiye Dail mail ko yabuze icyo akora kuko atiyumvishaga ko yahita atega indege agasubira iwabo mu Bwongereza ako kanya.

Kunywa inzoga mu ndege birabujijwe

Ellie yabwiye itangazamakuru ko umukozi ushinzwe abinjira n’ abasohoka yamubajije niba yanyweye inzoga akamubwira ko yanyweye ikirahure cya divayi. Amabwiriza ya United Arab Emirates avuga ko bibujijwe gutwara inzoga mu ndege za Emirates Ailines no kuzinyweramo.

Umukozi ushinzwe abinjira n’ abasohoka yafashe amashusho uwo mugore kugira ngo agire gihamya ko Ellie yafashe ku gasembuye. Hashize akanya abona abapolisi bafite imbunda baje kumujyana.

Uyu mugore avuga ko abapolisi bamujyanye bakamupima kugira ngo barebe ingano ya alukoro afite mu maraso bikarangira we n’ umukobwa we yashyizwe muri kasho bakamaramo iminsi 3.

Ellie yavuze we n’ umukobwa we bafungiwe ahantu habi ati " Amatara ntajya azimywa, nta byumba bitanga ubuhehere bihari, hari hashyushye kandi hanuka nabi, ibiryo nabyo byaranukaga ku buryo njye n’ umwana wanjye twatinye kubirya. Muri iyo minsi ntabwo twigeze dusinzira”

Umugabo wa Ellie witwa Gary yavuze ko abahaye umugore we inzoga aribo bakosheje.

Ati "Ellie arakomeye kandi ni umunyamwuga, akaba n’ umugore udasanzwe ntashobora kwica amategeko nkana kuki abakozi ba Emirates Airlines baha inzoga abagenzi?

Amahoteli, n’ utubari two muri Dubai tubamo inzoga kandi abasura uyu mujyi bemerewe kuzinywa.

Uyu mugore Ellie avuga ko yaburiye muri kasho yo muri Dubai ibihumbi 33 by’ amayero.


Comments

peerety 12 August 2018

Ntimukabeshye.I Dubai huzuye utubari n"indaya nkuko ziri muri Corridor.
N’o mu kibuga zirahagurishirizwa. Ntabwo yafungwa axially ko yazinyoye rero