Print

Reba amafoto agaragaza Stade yubatswe mu ishusho y’igitsina cy’umugore

Yanditwe na: Muhire Jason 12 August 2018 Yasuwe: 16009

Iyi stade yo muri Qatar yateguriwe kuzakira igikombe cy’Isi cya 2022 ikaba yarubatswe mu ishushyo y’igitsina cy’umugore, igitangaje cyane kuruta ibindi ni uko iki igishushanyo mbonera cy’iyi stade cyatanzwe n’umugore witwa Zaha Hadid ari nawe wagize urahare runini mu iyubakwa ry’iyi stade.

Mme Zaha Hadid, watekereje iki gishushanyo

Zaha Hadid nyuma yo kumva amagambo ndetse n’ibitekerezo bya benshi abanenze iki gishushanyo cye yababajwe cyane no kuba yarahisemo guha iyi stade igishushanyo kimeze gutya, kigaragaza ibice by’ibanga by’umugore anasaba benshi kutabiha umwanya.

Ikimushengura cyane kuri iki gishushanyo kitavuzweho rumwe ni uko bakinenga cyane kuba cyarashyizwe hanze n’umugore kuko iyo kiza gukorwa n’umugabo ntawari kubiha agaciro.

Mu magambo make abajijwe niba iki gishushanyo nawe abibona ko gishyira hanze imyanya y’ibanga y’umugore yagize ati: “Nibyo koko Qatar’s Monster Stadium ijya gusa n’igitsina cy’umugore”

Nubwo iyi stade yatangaje benshi ariko yamaze kwemezwa nk’imwe mu masitade azakinirwaho imikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
REBA AMAFOTO: