Print

Pep Guardiola yibasiriye umukinnyi we nyuma yo gutsinda Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 2293

Pep Guardiola yabwiye abanyamakuru ko Mendy ari umukinnyi ugoye gukorana nawe kubera umwanya atakaza ku mbuga nkoranyambaga aho kwita kuri ruhago cyane ko kuva yagera muri Manchester City yaraye akinnye umukino wa 5.

Mendy yatanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2 Man City yatsinze Arsenal

Guardiola yabwiye abanyamakuru ko nubwo ari umukinnyi mwiza ndetse yatanze imipira 2 yavuyemo ibitego batsinze Arsenal,agomba kugabanya umwanya atakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Mendy ni Mendy.Rimwe na rimwe turamwanga ubundi tugatangazwa n’ubuhanga afite.Aritanga cyane gusa aracyafite byinshi byo gukora ndetse tugomba kumubwira akagabanya umwanya atakaza ku mbuga nkoranyambaga.”

Mendy yasabwe na Guardiola kugabanya umwanya atakaza ku mbuga nkoranyambaga

Mendy akimara kumva ibyo umutoza we yamuvuzeho yahise asubiza Guardiola ko ibyo yamunenze agiye kwisubiraho ndetse agiye kugabanya umwanya yamaraga ku mbuga nkoranyambaga.