Print

Abafana ba Juventus bakoze agashya kubera kwishimira Cristiano Ronaldo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 3231

Ubwo Juventus yari imaze gutsinda ibitego 5-0 ndetse Cristiano Ronaldo amaze gutsinda igitego cye cya mbere muri iyi kipe byatumye abafana bamwuzuraho banga kuva mu kibuga bituma umusifuzi Gianluca Manganielli wasifuraga uyu mukino awurangiza hasigaye iminota 20.

Ronaldo yatsinze igitego ku munota wa 8,byatumye abafana ba Juventus bahita binjira mu kibuga bamwifotorezaho karahava,basohorwa n’abashinzwe umutekano gusa aba bafana byabanze mu nda ubwo umukino waburaga iminota 20 ngo urangire baragaruka, bituma umusifuzi ahagarika umukino.

Cristiano Ronaldo arakunzwe cyane mu Butaliyani kuko aho ageze imbaga y’abantu imwereka ko imukunze ikamwuzuraho ishaka ko ayisinyira.

Ronaldo ategerejwe muri weekend ubwo Juventus izatangira Serie A isura ikipe na Chievo Verona mu mujyi wa Verona.

Ibi bitego 5-0 bya Juventus byatsinzwe na Cristiano Ronaldo,Paulo Dybala atsinda 2,Claudio Marchisio atsinda kimwe n’ikindi aba bana bitsinze.