Print

Itel mobile yahaye abanyeshuri impano zitandukanye [AMAFOTO+VIDEO ]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 August 2018 Yasuwe: 783

Iki gikorwa cyabereye muri Expo2018 irimo kubera I Gikondo mu mujyi wa Kigali aho isanzwe ibera. Cyabaye taliki 11 Kanama 2018.

Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyari kibaye ariko abayobozi ba Itel mobile bavuga ko mu myaka izaza kizakomeza kikagera mu gihugu hose. Umukiriya uguze imwe muri telefone ebyiri Itel mobile yashyizwe ku isoko arizo A32F, na P32 aba ahaye amahirwe umwana umwe agahabwa impano zitandukanye.

Izo mpano zirimo inkweto, ibikapu, amakaye n’ amakaramu.

Izi telefone zombi Itel mobile A32F na P32 buri imwe ifite umwihariko wayo. A32F ifite umwihariko wo gufunguzwa urutoki(FingerPrint). Iyo telephone ifungurwa na nyirayo gusa ikaba iri kugiciro kinogeye buri wese.

Telefone Itel P32 kimwe na A32F nayo ifunguzwa urutoki, ariko ifite akarusho ko kugira camera ebyiri inyuma ku buryo ikurura ifoto iteye amabengeza, ikaba inafite undi mwihariko wo kugira beteri irambana umuriro cyane. Itel P32 uyisharija rimwe mu minsi itatu.




Kanda kuri iyi video usobanukirwe kurushaho