Print

Umwe mu basore bagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe mu ibanga

Yanditwe na: Muhire Jason 14 August 2018 Yasuwe: 1876

Polycarp Otieno uzwi nka Fancy Fingers muri muzika muri iki cyumweru yakoze ubukwe n’umukobwa ukomoka mu gihugu cy’uburundi bamaze igihe kingana n’imyaka 7 bakundana.

Lady Mandy umukobwa warongowe n’uyu musore ngo ubusanzwe n’umwe mu bakobwa bakora ibijyanye n’ubunyamideli ndetse no gitera ibirungo abagore hanze y’igihugu aho yakoranye n’ibyamamare bitandukanye birimo Amina Abdi, Kalekye Mumo, Mercy Masika na Janet Mbugua.

Umuhango witabiriwe n’abantu mbarwa barimo inshuti za hafi zuyu musore baririmbana mu itsinda rya Sauti Sol ndetse n’umuryango w’umukobwa ndetse n’umusore .Aho bagaragaye bambaye imyenda ya Gakondo ikoreshwa mu gihugu cy’ Uburundi iyo bagiye gukora ubukwe ndetse n’abakobwa bambaye imyenda ya Gakondo.