Print

Mohamed Salah yibasiriwe n’abafana kubera amakosa yagaragaye ari gukora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2018 Yasuwe: 1855

Mo Salah w’imyaka 26 yibasiriwe n’abakunzi ba ruhago ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza, kubera ko yagaragaye ari kwandika ubutumwa kuri telefoni ye atwaye imodoka ibintu byashoboraga guteza impanuka.

Mohamed Salah yafashwe amashusho ari gukoresha Telefoni ye ubwo yahagarikwaga n’ubwinshi bw’amamodoka (Traffic),bituma benshi bamushinja kwica amategeko ndetse bamwe basabye polisi kugira ibihano imuha kuko yarenze ku mategeko.

Abana babonye uyu musore buzura ku modoka ye bamusaba ko yakwifotozanya nabo,abima amatwi yikomereza kwiyoherereza ubutumwa kuri telefoni ye.

Mohamed Salah yakoze aya makosa nyuma y’umukino wahuje Liverpool na West Ham aho bayitsinze ibitego 4-0 ndetse uyu rutahizamu atsindamo igitego.

Biravugwa ko aya mashusho y’uyu mukinnyi ari gukoresha telefoni kandi atwaye imodoka yamaze gushyikirizwa polisi ndetse ashobora gufatirwa ibihano.

Muri aya mashusho Mo Salah yafashwe atwaye Mercedes SUV yaguze akayabo ka 50,000 by’amapawundi aho muri aya mashusho hari umugabo wumvikanye avuga ati “Ibi sibyo ni umuntu mubi.Harya ni uko baba bafite amafaranga menshi.”