Print

Uhagarariye Modric yatangaje inkuru yatunguye abakunzi ba Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2018 Yasuwe: 1568

Modric amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Inter Milan ndetse bibanza kwitwa ibihuha gusa uyu mugabo umuhagarariye yabwiye Tuttosport ko mu minsi iri imbere azerekeza mu Butaliyani.

Yagize ati “Ndabizi neza mu minsi iri imbere Luka Modric azerekeza mu Butaliyani.Nk’abanya Croatia bose yakuze areba umupira wo mu Butaliyani kandi arifuza kuba icyamamare muri iki gihugu.Reka tubihange amaso.”

Luka Modric w’imyaka 32 arifuza gukurikira Cristiano Ronaldo muri Serie A aho yifuza kwerekeza muri mukeba wayo inter Milan yuzuyemo abanya Croatia benshi.

Real Madrid ntiyifuza kurekura uyu mugabo wayifashije kwegukana ibikombe 3 bya UEFA Champions League biheruka batwaye bikurikiranya.