Print

Amashusho y’umugabo wasezeranye avuga ko yemeye ko umugore we azamubera umugabo yatangaje benshi

Yanditwe na: Muhire Jason 14 August 2018 Yasuwe: 4518

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook hakwirakwijweho amashusho y’umugabo Witwa Niyonshuti wasezeranye n’umufasha we witwa Bankwize bagiye mu rukiko gusezerana gusa umugabo akaza kuvuga ibinyuranye n’ibyanditse mu gitabo cy’amategeko y’abagiye gushyingiranwa kubera ubwoba.

Mu magambo uyu mugabo yagize ati “ Njyewe Niyonshuti maze kumva icyo amategeko ategeka abashingiranye nemeye ntagahato ko wowe Bankwize ambera umugabo nanjye nkamubera umugore tukazabana akaramata “

Aya magambo yasekeje benshi mu babonye aya mashusho aho bamwe bavuze ko uyu mugabo atandukanye n’abandi bitewe nuko bamwe babasubirishamo byabananiye kubera ubwoba gusa we akaba yabinyuranyije nuko bivugwa aho yakagombye kuvuga ko azamubera umugabo we akavugako azamubera umugore.
REBA AMASHUSHO: