Print

PL iravuga ko niribona imyanya mu nteko hari ibizahinduka ku byiciro by’ ubudehe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 August 2018 Yasuwe: 837

Mukabalisa Donatille uyobora PL yari Perezida w’umutwe w’ abadepite muri manda ishize.

Yabwiye abanyarulindo ati “ Icyo twifuza ni uko ibyiciro by’ubudehe bitashingirwaho muri gahunda zindi kuko ubundi ibyiciro by’ubudehe ni ibirebana n’igenamigambi, ubwo rero byari bikwiye gufasha mu buryo hakorwa igenamigambi ariko ntibishingirweho n’izindi gahunda zose nko gushyira abanyeshuri mu mashuri kuko gushyira umwana mu ishuri byari bikwiye gushingira ku bushobozi aho gushingira ku kiciro cy’ubudehe arimo, n’izindi gahunda zitandukanye z’ubuzima.”

Iri shyaka kandi ryizeje abatuye umurenge wa Cyinzuzi wo mu karere ka Rulindo ko nibatora PL izabakorera ubuvugizi bakabona ikigo nderabuzima na materinite.

Ishyaka PL rimaze imaka 27 rikorera mu Rwanda, rifite abakandida 80 bari kwiyamamariza ku mwanya w’abagize Inteko nshingamategeko. Imyanya ihatanirwa n’ abakandida bigenga 4 n’ amashyaka PL, PSD, PS- Imberakuri, Green Party, FPR n’ amashyaka bishyize hamwe ni 53.



Comments

fffffffffffffffff 14 August 2018

Ko ari mwe mwari muyiyoboye c mwabuze iki cyatumye mudakora kuburyo ngo muzahindura ibintu ubutaha? Hahaha