Print

Zari yahishuye ibanga akoresha kugirango ahorane uruhu ruhora rutoshye

Yanditwe na: Muhire Jason 14 August 2018 Yasuwe: 3744

Umunyamideli akaba n’umushoramari utera benshi guhora ku mbuga nkoranyambaga, Zarinah Tlale wamamaye nka Zari The Boss Lady yahishuriye benshi ibanga ry’ubwiza bwe n’uburyo afatamo uruhu rwe rwifuzwa na benshi ngo ruhore rutoshye.

Uyu mugore afatwa nk’umwe mu bagore beza muri Uganda ndetse hari n’abamushyira ku mwanya wa mbere mu bagore beza mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Zari yita ku mutwe we kugeza ku ino, mu buzima bwe bwa buri munsi bimwongerera ubwiza n’igikundiro ku buryo kumenya ko afite abana batanu byakugora.

Zari w’imyaka 38 y’amavuko yahishuye ibanga ritigeze rimenywa na benshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga baba bifuza kumenya byinshi bimwerekeyeho. Ugbliz dukeshya iyi nkuru ivuga ko Zari abajijwe igihe amara yireba mu indorerwamo, yasubije ko yavutse ari mwiza, ngo nta gihe/umwanya afite wo gutakaza yisiga ibirungo byongerera ubwiza abagore (make up). Ngo n’iyo abikoresheje si byose.

Ati Nagize umugisha wo kugira uruhu rwiza. Kandi nkomeza kurureberera nywa amazi menshi ku munsi. Ariko nanone, njya nkoresha bimwe mu birungo.

Zarinah Hassan yavutse kuwa 23 Nzeri 1980. Yamenyekanye nka Zari Hassan, ni umunya-Uganda w’izina rizwi, umuririmbyi akaba n’umushabitsi ukunze kwibera muri Afurika y’Epfo.

Afite ibigo by’amashuri n’amacumbi agerekaho n’ubundi bucuruzi byose bimwinjiriza amafaranga buri kwezi. Sekuru we ni umuhinde, nyirakuru akaba umunya-Uganda wakuriye i Burundi.

Ise ni umusomali naho Nyina akaba umuhindekazi. Yakuriye mu mujyi wa Jinja, yiga amashuri abanza, akomereza Jinja Girls High Schools aho yakuye impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye. Yakomereje i Londres mu Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubwiza [Diploma in cosmetology].

Zari kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo nyuma yo gutandukanye na Diamond wamucaga inyuma kuri ubu ahamya ko ubwiza bwe ari karemano mu gihe abandi babushakishiriza mu mavuta ahindura impu zabo.