Print

Umunya-Uganda yafatiwe mu Rwanda afite icyuma gihindura telephone zihamagariye mu mahanga zikamera nk’ iziri mu gihugu imbere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 August 2018 Yasuwe: 5819

Iyi mashini yifashihwa ku bahamagara mu Rwanda bari mu mahanga, igahindura ‘code’ uhamagara akoresha bikamera nk’aho bose bari mu gihugu, bakavugana bitabanje kunyura mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanmda.

Mu butumwa RIB yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ngo “Nabide yavuze ko iyi SIM box yayihawe n’Umunyasomalia uri i Kampala kugirango ayishyikirize undi muntu utaramenyekana uri i Kigali. Mu iperereza ryakozwe, Ubugenzacyaha bwasanze iyi SIM box yari yoherejwe n’umunyasomaliya witwa Djabil.”

Bivugwa ko uyu mugabo yanyuze ku mupaka wa Gatuna avanye iyi Sim Box muri Uganda ayihawe n’uwitwa Djabil ngo ayishyikirize umuntu utaramenyekana, i Nyabugogo ku 5000Frw. Bikekwa ko ariwe waba warohereje n’izindi zafatiwe i Gikondo, iyafatiwe i Rubavu n’iherutse gutafirwa i Rusizi.

Uyu mugabo arakekwaho ibyaha birimo kwiha ububasha mu mirimo itari iye n’ ubwambuzi bukoresheje amayeri.

Nabide Majidu aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ingingo ya 318 na 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itatu cyangwa itanu.