Print

Gasabo: Umugore yateye icyuma ku mutima w’ umugabo we aramuhusha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 August 2018 Yasuwe: 3585

Uyu mugore usanzwe ucuruza mituyu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano uyu mugabo arimo gukurikiranwa n’ abaganga kuko icyuma umugore we yamuteye cyafashe akaboko aho gufata umutima.

Kuri uyu munsi tariki ya 14 Kanama 2018, mu murenge wa Jabana, umugore (Uwineza Chantal) yaje aho umugabo we Ndahimana umugore amuganiriza bisanzwe nyuma y’iminota ngo nk’itatu ahita amutera icyuma ku mutima ariko aramuhusha.

Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na City Radio bavuze ko Chantal yatonganye n’umugabo we ejobundi, ndetse ko iri joro batari bararanye yazindutse ajya kugura icyuma akagityaza neza kugira ngo asohoze umumbi we mubisha.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yamufatiyeho icyuma ndetse ko basanzwe bafitanye amakimbirane.

Mu magambo uyu mugore yagize ati "Aho kugira ngo nkubure nkureba nzakwica"

Uyu mugore (Uwineza Chantal),ubu yamaze gushyikirizwa RIB Jabana. Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuze ko iki kibazo barimo kugikurikirana.