Print

Umukobwa wangiritse isura bikomeye yahawe indi nshya bitangaza benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 2292

Ubwo Katie Stubblefield yari afite imyaka 18 yarwaye indwara yo kwiheba kubera ko yari amaze igihe kinini yivuza indwara ikomeye biza kuba bibi ababyeyi be birukanwa ku kazi ndetse n’umusore bakundnaga aramwanga byatumye afata umwanzuro wo kwiyahura.

Muri Werurwe 2014 yinjiye mu bwiherero bwa musaza we utuye muri Mississippi afite imbunda niko kwirasa mu maso kugira ngo apfe ntibyamukundira ahubwo bituma yangirika bikomeye mu isura,none kuri ubu yahawe isura nshya.

Katie Stubblefield yakoze amateka yo kuba umuntu ukiri muto uhawe isura nshya y’undi muntu cyane ko yahawe isura y’umugore witwa Adrea Schneider wapfuye yishwe no kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Uyu mukobwa wangiritse isura mu buryo bukomeye,yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa isura nshya,aza kuyibona muri Gicurasi 2017 ayishyirwaho n’ibitaro bya Cleveland Clinic none kuri ubu yabaye umuntu ukiri muto uhawe isura nshya.