Print

Reba umugabo wavukanye umutwe ucuramye ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 15 August 2018 Yasuwe: 3819

Iminsi mike akimara kuvuka, abaganga basabye nyina wa Claudio Vieira kumureka akicwa n’inzara kuko bahamyaga ko n’ubundi atari kuzabaho.Mu by’ukuri koko uyu mugabo yari yavutse amaguru yarahinamiranye, adashobora gukoresha ari ibiganza, amaboko, n’amaguru.

Nubwo byari bimeze kuriya ariko , uyu mugabo ntiyihebye , ahubwo yaje gushobora kujya agendesha amavi, gufatisha umunwa ikaramu akandika, agashobora no gukoresha telephone, muri ubwo buryo..Ibi byaje gutuma nyuma y’imyaka, Claudio Vieira ashobora kubona Impamyabumenyi mw’Ibikamutungo (Expert Comptable), akaba kandi ari umwanditsi n’Umuntu uhambaye mu gutanga imbwirwa ruhame (orateur –Ecrivain).