Print

Amabandi yitwaje intwaro yinjiye mu kibuga arasa umukinnyi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 2332

Aya mabandi yari yitwaje intwaro yinjiye ku kibuga arasa amasasu 100 yakuye imitima abafana bari baje kureba uyu mukino,niko kubategeka kuzana amatelefoni n’amakofi bari bitwaje arabijyana.

Nyuma yo gutwara aya makofi n’amatelefoni y’abafana,aya mabandi yahise ashaka rutahizamu w’imyaka 19 wari wambaye nimero 9 aramurasa arapfa.

Uyu mukinnyi akimara kuraswa yituye hasi aravirirana bimuviramo urupfu cyane ko yabuze abamutabara.

Nyuma y’iki gitero cy’aya mabandi,abapolisi 40 bageze kuri iki kibuga babona ibisigazwa by’amasasu ijana ndetse basanga uyu mukinnyi yishwe.

Ibitangazamakuru byatangaje ko aya mabandi yashimuse umusore w’imyaka 19 aramujyana gusa yaje kumurekura kuko yari yamwitiranyije n’undi muntu yashakaga kwica.